Ubuyobozi bw’umuryango wa Mukura Victorys Sports et Loisirs bwifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .

Uyu muryango uri ; kimwe n’abandi banyarwanda, mu rugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera, by’umwihariko binyuze mu mikino inzira yo kubanisha no kunga abanyarwanda.

Ubutumwa bwa Mukura bureba imiryango y’abari abanyamuryango(abakinnyi, abafana n’abatoza) ba Mukura bitabye Imana muri Jenoside yo mu 1994 buragira buti"Mwihangane mukomere. Tuzakomeza kwibuka izi nzirakarengane. Kuba Mukura ikiriho ni bo tubikesha. Ikipe basize izakomeza kandi tuzaharanira ko iba mu makipe akomeye."

Ikipe ya Mukura izategura Misa yo gusabira izi nzirakarengane. Italiki yayo muzayigezwaho mu minsi iri mbere.

Turateganya gahunda yo kujya kuremera umwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bari mu muryango wa Mukura .

Mukura yifuje gutegura irushanwa ryo kwibuka nk’uko yari isanzwe ibikora gusa iracyategereje gahunda y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryafashe i inshingano zo guhuriza hamwe ibikorwa byo kwibuka abari mu muryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatsutsi mu 1994.

Mu gihe Ferwafa yaba idateguye iri rushanwa, Mukura izashaka amakipe bakine iri rushanwa ryo kwibuka abacu batuvuyemo.

Twibuke Twiyubake Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kayitare Leon Pierre, Umuyobozi wa Tekinike muri Mukura Victory Sports et Loisirs.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN