Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwishimiye kugaragariza abanyarwanda amakuru n’ubushake buhari mu kwishyura ibirarane by’imisoro umuryango wa Mukura Victory Sports wishyuzwa.

Banyarwanda, Mukura Victory Sports kimwe n’andi makipe y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, yasabwe gutangira kwishyura imisoro y’abari abakozi babonaga umushahara kuva ku bihumbi 30 guhera mu mwaka wa 2010.

Mu buryo bwihariye mu 2016 nibwo ikigo k’imisoro n’amahoro cyamenyesheje Mukura Victory Sports ko igomba kwishyura umwenda wa miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bijyanye n’ubushobozi bw’ikipe, Mukura VS yahise itangirana kwishyura imisoro ya buri kwezi, inemera ko izakomeza kwishyura ibirarane buhoro buhoro cyane ko nk’ingengo y’imari y’ikipe mu mwaka iba ari nto ku buryo atahita avamo. Ibi kandi byari ibintu bishya bije mu mupira w’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize, ikigo cy’imisoro cyahisemo kudufungira konti zacu muri banki ; ibintu byashoboraga gutuma tudakina shampiyona.Icyemezo cyari cyafatiwe Mukura Victory Sports gusa kandi hari nandi makipe byarebaga.

Kuri uyu wa kabiri taliki 26 Nzeli 2017, ikigo k’imisoro n’amahoro cyatudohoreye cyemera kudufungurira konti, natwe twemera ko tugiye gukorana nabo kugira ngo n’ibi birarane byishyurwe vuba.

Banyarwanda, Mukura Victory Sports ifite ubushake bwo kwishyura iyi misoro cyane ko yubaka igihugu cyacu nk’uko twabigaragaje mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sports yabaye ku cyumweru taliki 24 Nzeli 2017 kuri Gallileo Stadium Hotel mu mujyi wa Huye.

Dusoje twisegura kuri buri wese cyane cyane abakunzi n’abafatanyabikorwa bacu bari batewe ubwoba n’inkuru z’uko ikipe yacu ishobora kudakina shampiyona.

Turabamenyesha ko ubuyobozi bwa Mukura VIictory Sports bukora ibishoboka kugira ngo Mukura Victory Sports et Loisirs ihorane umurava n’intsinzi.

Mugire Amahoro !

Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga mukuru wa Mukura Victory Sports

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE UMUGANDA
21/10/2017 | 15:30
ETINCELLES
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS 1
VS
2 POLICE FC

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN