Myugariro wo hagati muri Mukura Victory Sports, Ndikumana Patrick yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina yambaye umukara n’umuhondo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu musore w’imyaka 20 yahawe ibyangombwa byo gukina nyuma y’ubwumvikane bwagezweho hagati ya Mukura na Kiyovu Sports yamureze mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Niyobuhungiro Fidele yabwiye urubuga rwa Mukura ko Patrick ashobora kugaragara mu mukino Mukura izakiramo Rayon Sports kuri Stade Huye kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukuboza 2016.

Kuza kwa Patrick usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, birafasha umutoza mukuru Okoko Godefroid kubona umubare munini w’abakinnyi bo mu bwugarizi kuri uyu mukino ukundwa na benshi mu Rwanda.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
29/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN