Mukura Victory Sport yatsinze Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gicursi 2016.

Igitego cya mbere cya Mukura cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe, ku munota wa kane ku mupira muremure wavuye kwa Habimana Yussuf, widunze ku mugunguzi wo mu kibuga,Rukundo Protogene umunyezamu w’Amagaju ananirwa kuwufata, Ndayishimiye Christophe arawukurikira awohereza mu rushundura.

Amagaju yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Hakundukize Adolphe. Ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Cyiza Hussein, wari umaze gukurura Yumba Kaite mu rubuga rw’umunyezamu wa Mukura.

Cyiza Hussein yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 25 ku ishoti riremereye yatereye mu ntambwe nke uvuye ku murongo ugabanyamo ikibuga mo kabiri riruhukira mu izamu rya Rukundo Protogene.

Mukura yahushije uburyo bubiri bwabazwe bwa Habimana Yussuf na Zagabe Jean Claude mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Ku munota wa 61, Niyonzima Ally yahawe ikarita itukura n’umusifuzi Hakizimana Louis ; ku muserebeko yateye myugariro Alanga Yenga Joachim.

Okoko Godefroid yahisemo kudahindura ikipe imaze iminsi itsinda igizwe n’Umunyezamu : Mazimpaka Andre. Ba Myugariro : Shyaka Philbert, Hakizimana Alimansi, Zagabe Jean Claude na Ndayishimiye Celestin. Abo Hagati : Muhadjiri Hakizimana, Niyonzima Ally, Ndayegamiye Abou. Na ba Rutahizamu : Habimana Yussuf, Cyiza Hussein na Ndayishimiye Christophe.

Uyu wari umukino wo guhangana kw’abakeba b’abaturanyi, witabiriwe n’abafana benshi ba Mukura bari bazanywe n’imodoka enye zari zatanzwe na Nizeyimana Olivier, Prezida na Volcano Express.

Mukura yagumye ku mwanya wa gatatu n’ amanota 50 ; isigara irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya kabiri.

Hakizimana Muhadjiri ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Mukura n’ibitego 12 akurikiwe na Ndayishimiye Christophe wagejeje ku gitego cya 11.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN