Mukura VS yitwaye neza itsinda Amagaju igitego 1-0 kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Ni igitego cya Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 15 ku mupira yahawe na Ally Niyonzima undi awuzamukana yihuta atera ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gadi.

Ni umukino wabereye ku kibuga cyarimo ibyondo, ariko ntibyabuza Mukura VS gukina neza no kurusha Amagaju.

Mukura VS yari kubona igitego hakiri kare ariko Habimana Yssuf, Ndayishimiye Christophe baza guhusha uburyo bwabazwe.

Amagaju nk’ikipe iri mu rugo, yagerageje gucishamo gusatira ariko Mazimpaka Andre, umunyezamu wa Mukura ayibera ibamba.

Mu gice cya kabiri, Amagaju yabonye Penaliti yatewe na Amani Mugisho waje kuyihusha.

Mukura yongeye gusatira bikomeye ariko ba myugariro b’Amagaju barimo Hategekimana Abdallah bagerageza kwitwara neza.

Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura igira amanota wa 9 n’amanota 32, naho Amagaju aba aya 12 n’amanota 26.

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura : Mazimpaka Andre, Zagabe Jean Claude, Ambroise Manirareba, Twagirayezu Fabien, Shyaka Philbert, Niyonzima Ally, Habimana Yussuf, Samba Cedric, Nshimiyimana Ibrahim, Ndayishimiye Christophe na Hakizimana Kevin.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN