Mukura Victory Sports yatsinze Amagaju ibitego 3-1 bya Mutebi Rachid, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa gatatu kuri Stade Huye.

Ni umwaka mushya w’icyizere ku bakunzi ba Mukura VS, imikinire n’imitekerereze mishya ku bakinnyi, ubuzima bushya ku mutoza Haringingo Francis wakinaga umukino wa gatatu wa gicuti nyuma yo kunganya na Espoir Fc 0-0 no gutsinda Amagaju 1-0 cya Ndayishimiye Christophe.

Wari umunsi udasanzwe kuri Mutebi Rachid watsindaga ibitego bitatu na Gael Duhayindavyi wamuhaye umupira mu buryo budasanzwe ku gitego cya gatatu.

Bwari ubwa mbere Mukura VS ikinira kuri Stade Huye muri uyu mwaka w’imikino, mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’iyi kipe bamwe batabashije kuwureba ku mpamvu y’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Huye amasaha abiri mbere y’umukino kugeza utangiye.

Kuri iyi nshuro, Mukura yakinaga idafite Twagirayezu Fabien na Nshimiyimana Ibrahim bafite imvune naho Ndayishimiye Christophe yari yahawe akaruhuko.

Umutoza mukuru Haringingo Francis yongeye guha amahirwe umuyezamu Rwabugiri Omar ba myugariro Iragire Saidi na Nshimiyimana David mu bo hagati Rugirayabo Hassan na Manirareba Ambroise ku mpande z’inyuma . Hari kandi Nkomeje Alexis, Gael Duhayindavyi, Kwizera Tresor, Hakizimana Kevin, Zagabe Jean Claude na Mutebi Rachid.

Mu mvura nyinshi, igice cya mbere ahanini cyaranzwe no kwigana no kugerageza kurema uburyo ku mpande zombi. Ku munota wa 23 ni bwo Shabani Hussein Chabalala, rutahizamu ukomoka mu Burundi yatsinze igitego cya mbere ku ruhande rw’Amagaju.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka, ku munota wa 57 Mutebi aza gucomoka ashyiramo igitego cya mbere ashyiramo icya kabiri mu minota itatu gusa.

Ku munota wa 80, ari mu kibuga hagati Gael Duhayidavyi yaje guha umupira w’akataraboneka Mutebi ahita nawe awushyira mu rushundura.

Nyuma yo gutsinda Amagaju, Mukura izakina na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu ku Mumena, amakipe yombi akine umukino wo kwishyura ku cyumweru kuri Stade Huye hanerekanwa abakinnyi bashya ba Mukura VS.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Etincelles 05 03 09
2
Police 04 03 09
3
SC Kiyovu 05 00 09
4
Mukura VS 05 01 08
5
Sunrise 05 00 08
6
APR FC 04 02 07
7
AS Kigali 04 05 07
8
Rayon Sports 04 04 07
9
Amagaju 05 -1 06
10
Gicumbi 05 -4 06
11
Kirehe 05 -4 06
12
Marines 05 -1 05
13
Musanze 05 -2 04
14
Miroplast 05 -3 04
15
Bugesera 04 -2 04
16
Espoir 04 -1 03

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE REGIONAL
18/11/2017 | 15:30
RAYON SPORTS
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
05/11/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
0 MUSANZE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN