N’ubwo yabanje gufungura amazamu binyuze kuri myugariro Simpenzwe Hamidou, Mukura Victory Sport yatsinzwe 2-1 na Police FC kuri Stade Huye kuri iki cyumweru tariki 12/03.

Ni umukino Mukura yihariye ku kigero cya 60% ariko iza kwsanga ku gitutu cya Police mu minota 25 ya nyuma y’umukino.

Mukura yagombaga gukina idafite Harerimana Lewis utari wemerewe gukina kubera ikarita itukura yahawe ubwo Mukura yakinaga na Kiyovu ndetse n’abandi bakinnyi bafite imvune.

Mukura yatangiranye umukino ingufu ndetse yiharira igice cya mbere ariko kubona izamu bikomeza kugora ba rutahizamu bayo. Muri iyi minota 45 ibanza, ikipe yabonye amahirwe abiri akomeye aho ubwa mbere, Ndayishimiye Christophe yahaye umupira mwiza Ibrahim Nshimiyimana ariko ntabashe kuwushyira mu rucundura. Ubwa kabiri Hakizimana Kevin yakatiye umupira mu gice cy’ibumoso imbere y’izamu rya Police ariko myugariro Hussein wa Police awutanga Christophe.

Police yarangije igice cya mbere iteye ku izamu rya Mukura kabiri gusa.

Nyamara iyi kipe itozwa na Seninga Innocent yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ndetse birushaho ubwo Biramahire Abedi yasimburaga Muzerwa Amin.

Umutoza wa Mukura Ivan Minnaert yakuye mu kibuga Ibrahim yinjizamo Yussuf Habimana wahise afasha mu kubona igitego cya mbere. Nyuma y’ikosa ryari rimukoreweho mu ruhande rw’iburyo, Yussuf yateye coup franc, myugariro Hamidou Simpenzwe ahita atsinda igitego n’umutwe ku munota wa 70.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Police yagarutse mu mukino maze ihita yishyura igitego ku munota wa 70. Iki cyaturutse ku mupira wari ukaswe na myugariro Muvandimwe JMV maze Abedi akozaho ukuguru, umupira ujya mu izamu.

Police yakomeje kotsa igitutu Mukura ica cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwa Mukura nyuma y’aho myugariro wa Mukura Patrick Ndikumana yari yababaye ku kuguru kw’iburyo. Byaje guhira Police aho ku munota wa 86 Japhet Imurora yahaye Police intsinzi ku mupira yambuye ab’inyuma ba Mukura batabashije kumvikana.

Iminota yari isigaye ntacyo yabyaye cyiza kuri Mukura n’ubwo yagerageje kuzamuka kenshi ku izamu rya Police maze umukino urangira Mukura itakaje andi manota y’ingenzi.

Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona, Mukura iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20.

Ikipe yabanjemo : Kimanuka Jean Claude, Ndikumana Patrick, Manirareba Ambroise, Simpenzwe Hamidou, Mwiseneza Danny, Niyonzima Ally, Bukuru Christophe, Samba Cedric, Nshimiyimana Ibrahim, Hakizimana Kevin a Ndayishimiye Christophe.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN