Mukura VS yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro wabaye kuri uyu wa gatatu kuri Stade Huye

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 30 gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou ku mupira washoboraga guterwa na Mubumbyi Barnabe, nyuma arawusimbuka mu kujijisha abakinnyi ba Mukura.

Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 80 gitsinzwe na Chimpanga Papy washize mu rushundura umupira wari uvuye kwa Mutijima Janvier.

Mukura yakinaga uyu mukino mu myenda mishya yari yazaniwe na Prezida Olivier Nizeyimana.

Ivan Minnaert yari yahisemo kugarura mu bwugarizi Ndayegamiye Abou wakinaga afite ubutumwa bwo gufata Mubumbyi Barnabe, waherukaga gutsinda Mukura ibitego bine mu mukino wa shampiyona.

Minnaert yari yahisemo kwifashisha : Mazimpaka Andre, Twagirayezu Fabien, Abou Ndayegamiye, Shyaka Philbert, Zagabe Jean Claude, Manirareba Ambroise, Samba Cedric, Ally Niyonzima, Habimana Yussuf, Nshimiyimana Ibrahim na Ndayishimiye Christophe.

Mu ntangiriro Mukura yatangiye ihanahana neza, ndetse inabuza Mubumbyi kongera kwinyagambura.

Mukura yaje ntiyabashije kubyaza uburyo bw’ibitego bwa Nshimiyimana Ibrahim na Habimana Yusuf mu minota ya mbere.

igice cya kabiri gitangira, Manirareba Ambroise yasimbuwe na Bukuru Christophe mu gushaka uko hakongerwa imbaraga hagati ; Hakizimana Kevin asimbura Ndayishimiye Christophe ku munotahi 55.

Nshimiyimana Ibrahim yongeye kwiba umugono ba myugariro ba Mukura ariko Bate Shamiru, umunyezamu wa AS Kigali arwana nawo ku munota wa 60.

Bukuru Christophe nawe yagombaga gufasha Mukura kwishyura igitego ku munota wa 74 ariko ashota umupira Tubane James, myugariro wa AS Kigali.

Nyuma yaho gato, Habimana Yussuf wari mu ruhande rw’ibumoso yateye hejuru umupira yashoboraga gushyira mu rushundura.

Nyuma yo guhusha ubu buryo, Papy Chimanga yabonye igitego cya kabiri cyaciye intege abasore ba Mukura.

AS Kigali yahise ibona imbaraga zo kwisanzura nubwo abasore ba Mukura bacishagamo bagasatira.

Nyuma y’umukino Ivan Minnaert yabwiye abanyamakuru ko yizera ko ashobora gusezerera AS Kigali mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa mbere taliki 15 Gicurasi 2017 kuri Stade ya Kigali

Classements

No Team Pg GD PTS
1
APR FC 06 06 13
2
SC Kiyovu 06 02 12
3
AS Kigali 06 05 10
4
Police 05 03 10
5
Etincelles 06 02 09
6
Mukura VS 06 01 09
7
Sunrise 06 -1 08
8
Rayon Sports 05 04 08
9
Marines 06 00 08
10
Musanze 06 -1 07
11
Bugesera 06 -4 07
12
Gicumbi 06 -5 06
13
Amagaju 06 -2 06
14
Espoir 06 -2 06
15
Kirehe 06 -5 06
16
Miroplast 06 -3 05

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
22/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
MIROPLAST

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KICUKIRO
19/11/2017 | 15:30
RAYON SPORTS 0
VS
0 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN