Ikipe ya Mukura yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
APR FC ni yo yafunguye izamu ku munota wa 6 ku mupira wavuye ku ruhande rw’iburyo utsindwa na Patrick Sibomana.

Hakizimana Kevin yaje kwishyura igitego kuri coup franc yatewe na Habimana Yussuf ivuye ku ikosa ryari rikorewe Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 12.

Abasore bitanze

Hakizimana Kevin yahagurukije
Issa Bigirimana yaje gutsinda igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uvuye kuri Amran Nshimiyimana ku munota wa 28.

Rugwiro Herve wakiniraga mu rugo yatsinze igitego ku munota wa 53 nyuma y’uko Andre Mazimpaka yari ananiwe gufata umupira wa coup franc yari itewe na Sibomana Patrick.

Mukura yatangiye kwiharira umukino kuva ku munota wa 55 igerageza gushaka ibitego ariko biranga.

Mukura yaje gutsinda igitego ku munota wa 57 cya Hakizimana Kevin, Umusifuzi Samuel Uwikunda aracyanga avuga ko habayemo gusunika umunyezamu Ntalibi Steven.

Igitego cya kabiri cya Mukura cyatsinzwe na Ally Niyonzima kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Ndayishimiye Christophe ku munota wa 90.

Ivan Minnaert, yari yabanje : Andre Mazimpaka, Shyaka Philbert (Twagirayezu Fabien 18’/Samba Cedrick 73’), Simpenzwe Hamidou, Zagabe Jean Claude, Rugirayabo Hassan (Ndayishimiye Christophe 53’), Ally Niyonzima, Manirareba Ambroise, Hakizimana Kevin, Habimana Yussuf, Harelimana Lewis na Nshimiyimana Ibrahim.

.:: Related News

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN