Mukura Victory Sport yashoje shampiyona ya 2015/2016 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 4-0 kuri iki cyumweru mu mukino wabereye kuri Stade Huye.

Kuri uyu munsi wa nyuma wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League, Mukura ari yaramae gufata umwanya wa gatatu, ntibyanashobokaga gushyikira amakipe yari ari imbere ari yo APR ya mbere na Rayon Sports ya kabiri. Gusa ariko Muhadjiri na bagenzi be bari bakeneye gufatanya kugirango uyu musore warushaga abandi bakinnyi bose umubare w’ibitego muri Shampiyona akomeze kubyongera.

Nyir’ubwite Muhadjiri ni we wafunguye amazamu ku munota wa 44 kuri Coup Franc nziza yateye ku munota wa 44 ikaruhukira mu rucundura, nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndayishimiye Christophe.

Igitego cya kabiri cya Mukura cyinjiye mu gice cya kabiri gitsinzwe na Ngama Emmanuel, ku mupira yaherejwe neza na Habimana Yussuf ku munota wa 54 .

Ku munota wa 75, Habihirwe Aristide winjiyemo asimbuye Cyiza yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, awuteye ugera kuri Habimana Yussuf wari ku ruhande rw’iburyo undi awusigira Ndayishimiye Christophe wahise awohereza mu rushundura.

Ku munota wa 80, Habihirwe Aristide yaje gutsinda igitego cyo gushimangira intsinzi

Okoko Godefroid, umutoza wa Mukura yaburaga Shaka Philbert na Hakizimana Alimasi bari bafite imvune, kimwe na Ndayishimiye Célestin wabanje ku ntebe.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Mukura VS : Mazimpaka Andrew, Mbogo Ally, Zagabe Jean Claude , Kwizera Yves, Mwiseneza Dany, Ndayegamiye Abu, Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christophe, Ngama Emmauel , Hakizimana Muhadjiri na Cyiza Hussein.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE UMUGANDA
21/10/2017 | 15:30
ETINCELLES
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS 1
VS
2 POLICE FC

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN