Mukura yasezereye kuri uyu wa gatatu ; Intare FC muri 1/16 cy’imikino y’igikombe cy’amahoro ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0 ; biyihesha itike ya 1/8 aho izacakirana na AS Kigali mu mpera z’icyumweru cya 13-14 Gicurasi 2017.

Ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cya Habimana Yussuf mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa gatatu kuri Stade Huye. Iki gitego cyaje kiyongera ku bitego bine ku busa Mukura yari yatsinze Intare kuwa gatatu w’icyumweru cyashize mu mukino ubanza.

Mukura kuri uyu munsi yaje ihanahana neza ariko bisa n’ibiyigoye ku kubasha kwinjiza ibitego kuko umunyezamu w’Intare yakuyemo imipira myinshi.

Uburyo bwa mbere bw’umukino bwabonetse ku munota wa 23, ubwo Bukuru Christophe yateraga umupira wakubise umutambiko.

Habimana Yussuf yaje gufungura izamu ku munota wa 39 w’umukino, bituma Mukura ikomeza kwotsa igitutu Intare FC ariko abasore bayo bakomeza kwihagararaho.

Mukura yakomeje kubona uburyo mu gice cya kabiri ariko Samba Cedrick, Manirareba Ambroise na Ndayishimiye Christophe ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Abakinnyi babanjemo :

Umunyezamu : Hassan Djumaine
Ba myugariro : Twagirayezu Fabien, Mwiseneza Daniel, Shyaka Philbert, Manirareba Ambroise.
Abo hagati : Abou Ndayegamiye,Ally Niyonzima, Bukuru Christophe, Samba Cedrick.
Ba rutahizamu : Habimana Youssuf, na Hakizimana Kevin .

Uko amakipe yatsindanye muri 1/16

Kuwa kabiri, Taliki 25 Mata 2017
Rayon Sports 3-0 Rugende (12-0)

Kuwa Gatatu, Taliki 26 Mata 2017

Isonga Fc 1-4 Musanze Fc (1-7)
APR Fc 1-0 Vision Fc (4-0)
AS Kigali 2-0 Heroes Fc (3-0)
Espoir Fc 3-0 Esperance SK (7-1)
SC Kiyovu 5-0 Etoile de l’est (6-1)
Amagaju Fc 8-1 Akagera Fc (10-2)
AS Muhanga 3-0 Vision JN Fc (7-0)
Gicumbi Fc 0-1 Miroplast Fc (2-1)
Police Fc 5-1 United Stars (6-1)
Bugesera Fc 3-0 Hope Fc (4-1)
Marines Fc 2-0 Pepiniere Fc (3-0)
Etincelles Fc 0-1 Kirehe Fc (2-1)
Mukura VS 1-0 Intare Fc (5-0)
Sunrise Fc 3-0 Rwamagana City Fc (5-0)

Kuwa kane taliki 27 Mata 2017
La Jeunesse vs Aspor Fc (Mumena 15:00)

Uko amakipe azahura muri 1/8

Rayon Sports vs Musanze Fc
APR Fc vs Sunrise Fc
AS Kigali vs Mukura VS
Espoir Fc vs Etincelles Fc
SC Kiyovu vs Marines Fc
Amagaju vs Aspor/La Jeunesse
AS Muhanga vs Bugesera Fc
Gicumbi Fc vs Police Fc

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
29/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN