Kuri uyu wa mbere i saa 17h20 z’umugoroba ni bwo Mukura Victory Sports yageze i Rubavu ije gukina na Etincelles mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona uteganijwe kuri uyu wa kabiri taliki 14 Kamena 2016 kuri Stade Uuganda

Nyuma y’urugendo rw’amasaha atanu, abasore ba Mukura bakoreye kuri Stade Rubavu imyitozo yo kunanura imitsi yamaze iminota 35, babona kwerekeza aho bacumbitse.

Mukura yahagurutse idafite ikibazo cy’imvune, gusa nk’ibisanzwe ibura umunyezamu Mazimpaka Andre na rutahizamu Habimana Yussuf bakiri mu bihano bafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mukura irakina iharanira kugumana umwanya wa kabiri iriho n’amanota 56, ikarusha Rayon Sports amanota abiri, mu gihe Rayon Sports igifite imikino itatu y’ibirarane.

Abakinnyi 18 ba Mukura berekeje i Rubavu :

Abanyezamu : Shyaka Régis na Nizeyimana Alphonse.
Ba Myugariro : Mwiseneza Daniel, Shyaka Philbert, Hakizimana Alimansi, Mbogo Ally, Kwizera Yves, Zagabe Jean Claude na Ndayishimiye Celestin .
Abo Hagati : Ndayegamiye Abou, Niyonzima Ally, Kakule Antoine, Hakizimana Muhadjiri.
Ba Rutahizamu : Cyiza Hussein, Ndayishimiye Christophe, Nshimiyimana Ibrahim, Habihirwe Aristide na Gasongo Jean Pierre.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 00 00 00
2
APR FC 00 00 00
3
AS Kigali 00 00 00
4
Bugesera 00 00 00
5
Espoir 00 00 00
6
Etincelles 00 00 00
7
Gicumbi 00 00 00
8
Kirehe 00 00 00
9
Miroplast 00 00 00
10
SC Kiyovu 00 00 00
11
Marines 00 00 00
12
Mukura VS 00 00 00
13
Musanze 00 00 00
14
Police 00 00 00
15
Rayon Sports 00 00 00
16
Sunrise 00 00 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN