Nyuma yo gukora urugendo rw’ibilometero 270, Mukura Victory Sports yabonye amanota ya mbere itsinze Kirehe igitego 1-0 cya Mutebi Rachid ku munota wa 15 w’umukino kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Nzeli 2017.

Ni umukino waberega imbere y’abafana benshi b’abanya Kirehe bari banyotewe kureba ikipe yabo.

abafana bari benshi.

Mukura yerekeje mu Burasirazuba kuwa gatanu, irara mu mujyi wa Ngoma mbere yo gukina. Nshimiyimana Ibrahim, Hatangimana Bazil ntibari bajyanye n’ikipe kubera imvune.

Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura yahisemo gukoresha:Umunyezamu Rwabugiri Omar. Ba myugariro:Rugirayabo Hassan,Manirareba Ambroise , Nshimirimana David na Iragire Saidi. Hagati hari : Duhayindavyi Gael,Nkomeje Alexis,Zagabe Jean Claude(Capt). Imbere hari : Kwizera Tresor Hakizimana Kevin na Mutebi Rachid.

Mukura yagaragaje imbaraga mu gutangira ndetse ku munota wa 6, rutahizamu Mutebi Rachid aza gutsinda igitego ariko umusifuzi yemeza ko yari yaraririye.

Ku munota wa 15, Manirareba Ambroise yateye koruneli yinjizwe neza na Mutebi Rachid mu izamu.

Nyuma y’iki gitego, Mukura yatangiye gukina yitonze ndetse iniyereka abatuye akarere ka Kirehe.

Mu gice cya kabiri, Kirehe yabaye nkikanguka ariko rutahizamu Ndagijimana Benjamin ahusha uburyo bwari bwabazwe.

Mukura kandi yaje guhusha ikindi gitego cya Gael Duhayindavyi ku mupira mwiza yahawe na Habihirwe Aristide.

Mukura yanahushije ibitego bya mutebi na Iragire Saidi ; ari nako ubwugarizi bwa Nshimiyimana David na Iragire Saidi bwakomezaga kwihagararaho.

Mukura yihagazeho muri uyu mukino

Umutoza Haringingo yanahaye amahirwe Habihirwe Aristide wasimbuye Hakizimana Kevin, Kwizera Tresor asimburwa na Samba Cedric na Simpenzwe wasimbuye Nkomeje Alexis.

yinjiyemo nyuma

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona Mukura izakira Police Fc kuwa gatanu taliki 13 Ukwakira kuri Stade Huye

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE UMUGANDA
21/10/2017 | 15:30
ETINCELLES
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS 1
VS
2 POLICE FC

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN