Mukura VS yanyagiye Espoir FC ibitego 5-1 ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye kuri iki cyumweru.

Mbere y ’umukino.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yahawe na Ndayishimiye Celestin ku munota wa 15.

Habimana Yussuf yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 21 ku mupira yahererejwe kure na Ndayishimiye Christophe.

Habimana Yussuf yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 38, ubwo Zagabe Jean Claude yazamukanaga umupira akawumuterekera ku kaguru ke k’iburyo.

Bishara Tresor rutahizamu wa Espoir FC yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 43 ubwo yateraga ishoti rya kure rikaruhukira mu izamu rya Mazimpaka Andre.

Ndayishimiye Christophe yaje gutsinda igitego cya gatanu ku munota wa 45, ubwo yaherezwaga umupira na Hakizimana Muhadjiri.

Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha ibitego ku ruhande rwa Mukura VS, cyane cyane Habimana Yussuf na Ndayishimiye Christophe.

Habimana Yussuf yaje gutsinda igitego cyari kuba icya gatandatu ku munota wa 71, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko Hakizimana Muhadjiri wari umuhaye umupira yari yaraririye.

Gatera Alphonse ( wa mbere i Buryo) utoza Espoir FC yahoze ari umutoza mukuru wa Mukura

Okoko Godefroid, umutoza wa Mukura yakoze impinduka zo guha umwanya Nshimiyimana Ibrahim wasimbuye Cyiza Hussein, Kakule Antoine asimbura Muhadjiri Hakizimana naho Zagabe Jean Claude asimburwa na Rukundo Jean Marie Vianney.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Mukura :

Umunyezamu : Mazimpaka Andre ,
Ba Myugariro : Hakizimana Alimansi, Zagabe Jean Claude, Shyaka Philbert, Ndayishimiye Celestin.
Abo Hagati : Niyonzima Ally, Ndayegamiye Abou, Hakizimana Muhadjiri.
Ba Rutahizamu : Cyiza Hussein, Habimana Yussuf na Ndayishimiye Christophe.

 :Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Mukura

Bamwe mu basimbura ba Mukura

Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya 12 muri shampiyona naho Ndayishimiye Christophe atsinda icya 10.

Mukura VS yashimangiye umwanya wa gatatu n’amanota 47, isigara irushwa na Rayon Sports ya kabiri amanota umunani .

Mu mukino utaha, Mukura VS izajya guhangana n’Amagaju ku kibuga cya Nyagisenyi

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN