Nyuma y’aho abakinnyi batatu ba Mukura Victory Sports berekeje mu yandi makipe nyuma yo kurangiza amasezerano yabo, ubuyobozi bw’ikipe bwagize icyo buvuga ku bijyanye n’isoko ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Hakizimana Muhadjiri yasinye amasezerano mashya muri AS Kigali, naho Celestin Ndayishimiye yerekeza muri Police FC. Undi mukinnyi wavuye muri Mukura ni Yves Kwizera wagiye muri Bugesera FC.

Umunyamabanga ukura wa Mukura, Sheikh Hamdan HABIMANA yagize icyo avuga ku igenda ry’aba bakinnyi ndetse avuga n’icyo Mukura iteganya ku isoko ry’abakinnyi.

Mukura VS yakoze ibishoboka ngo igumane Celestin na Muhadjiri

Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga bwo bwari bwagerageje gusaba abakinnyi Hakizimana Muhadjiri na Ndayishimiye Celestin kongera amasezerano, ariko ntibyashoboka.

Sheikh Habimana Hamdan, umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Mukura, yabwiye mukuravictorysport.com ko komite yatangiye kubegera hakiri kare ariko ibiganiro bagiranye ntibyavamo igisubizo cyiza.

Kuri Muhadjiri wamaze kwerekeza muri AS Kigali, umunyamabanga wa Mukura yemeza ko yaganirijwe inshuro nyinshi, we aza kugaragaza ko yifuza gukinira gusa mu mujyi wa Kigali.

Sheikh Habimana yagize ati : "Amasezerano ya Muhadjiri yari yarangiye. Njye ubwanjye nicaranye nawe kuva imikino yo kwishyura itangiye. Ubwa mbere yaransubije ngo hari inama y’umuryango ni yo ifatirwamo ibyemezo, nimuhe umwanya.

Ubwa kabiri, ngo umuryango wabwiye mukuru we (Haruna Niyonzima , kapiteni w’Amavubi) kuzafata icyemezo. Ubwa gatatu arambwira ngo azambwira twakinye na Gicumbi (ubwo Mukura yasezererwaga muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro), ni njye wamutahanye mu modoka turi babiri mubwira nti ’ukeneye iki ngo tukongerere amasezerano ?, nawe ati nzakubwira’.

"Tumwoherereza Prezida (Olivier Nizeyimana) na Visi Prezida, igisubizo yaduhaye ni uko adashaka gukinira mu ntara. Ntabwo Muhadjiri agiye ko twabuze amafaranga yo kumuha, ntiyagiye kuko tumwanze. Icyemezo cya nyuma yagifashe avuga ko adashaka gukina mu ntara kandi Mukura iri mu ntara".

Kuri Célestin wamaze kwerekeza muri Police FC, Umunyamabanga wa Mukura yavuze bamusabye kuguma muri Mukura, undi ashyiraho amananiza abaca iby’umurengera.

Sheikh Habimana Ati : "Nka Komite, twaraganiriye na Célestin, atwaka ibidashoboka Mukura idafitiye ubushobozi. Iyo atwaka ibihsoboka tuba twaragumanye. Célestin yari Visi Kapiteni, yari umukinnyi w’intangarugero mu kinyabupfiura natwe ntitwari tumwanze."

Habimana yemeza ko ubuyobozi buzashaka abasimbura b’aba bakinnyi. Ati :"Nta wavuga ko Muhadjiri ataduhaye umusaruro, kandi turabimushimira. Uvuze ngo Célestin ntiyahaye umusaruro Mukura, waba ubeshye Abanyarwanda. Twarabatakaje ariko tuzashaka ababasimbura, tubahe ibyo bagomba nk’uko n’abandi twabibahaye, kugira ngo batugeze ku ntego zacu."

Nyuma yo kumvikana n’umutoza, Mukura izajya ku isoko

Umunyamabanga mukuru wa Mukura yavuze ko batarajya ku isoko ryo kugura abakinnyi cyane ko batari bakumvikana n’ umutoza kandi ari we ufite ububasha bwo kwihitiramo abazamufasha yifuza, akabageza kuri komite bakamuha amafaranga yo kubagura.

Ati :"Ntituratangira kujya kujya ku isoko, impamvu ni uko umutoza akubwira ngo nkeneye umuntu runaka. Nkeneye uzasimbura Muhadjiri, nkeneye, nkeneye ; cyangwa tukazana umukinnyi adakeneye. Dutegereje ibyifuzo by’umutoza bijyanye n’amasezerano twaba tugiranye."

Sheih Habimana yasobanuye ko Okoko yasabwe kuzafasha Mukura gutwara kimwe mu bikombe bihatanirwa mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko Okoko afashije Mukura VS kuza ku mwanya wa gatatu mu gihe yari yatangiranye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN