Mukura Victory Sport, irakira AS Kigali mu mukino w’ikirarane kuri uyu wa kabiri taliki 27 Ukuboza 2016 kuri Stade Huye i saa cyenda n’igice.

Ni umukino w’umunsi wa karindwi wagomba kuba warabaye kuya 03 Ukuboza 2016, ubwo iyi kipe y’Umujyi yari mu mikino ihuza imijyi yo muri Afrika y’Iburasirazuba.

Okoko Godefroid ni we uzayobora Mukura nyuma yo kutagaragara ku mukino Mukura yatsinzwemo na Bugesera ibitego 2-0 ku wa gatanu w’icyumweru, ku mpamvu zo gutakaza mushiki we muto witabye Imana i Bujumbura kuwa mbere w’icyumweru gishize.

Ndayishimiye Christophe, Harelimana Lewis na Bukuru Christophe ni bo bakinnyi batazagaraga ku ruhande rwa Mukura ku mpamvu z’uburwayi.

Mazimpaka Andre, kapiteni wa Mukura yabwiye mukuravictorysport nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere mugitondo ko bizeye ko ibihe bibi barimo bizangira vuba, ku buryo Mukura igiye kugaruka mu makipe ya mbere.

Mukura VS ni iya 12 n’amanota icyenda naho AS Kigali ikaba iya gatanu n’amanota 19.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN