Mukura Victory Sports irakina na Marines mu mukino w’ikirarane uri bubere kuri Stade Umuganda kuri uyu wa kane.

Nyuma yo gutsinda Marines 2- mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye ku itariki 20 Mata 2016, abakinnyi ba Mukura baratangaza ko biteguye kongera gutsinda Marine bityo bakarangiza Shampiyona bitwara neza.

Ndayishimiye Celestin, myugariro w’ibumoso wa Mukura yabwiye urubuga rwa Mukura ko bifuza kwitwara neza imbere ya Marines.

Ndayishimiye yagize ati :"Ni umukino twiteguye neza. Abakinnyi bose bafite umwuka mwiza. Marines turayizi ni ikipe ikunda gutesha amanota amakipe makuru"

Kuri gahunda, Mukura irahaguruka i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yerekeze i Rubavu ; ihite ikina, nirangiza igaruke i Huye kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona uzaba taliki 17 Nyakanga 2016, izaba yakiriye Bugesera FC.

Marines ya 13 n’amanota 27 irarwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho isabwa kubona amanota atatu, mu mikino itatu isigaye y’ibirarane ifite.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN