Rwaka Claude, umutoza mushya ugiye kujya yungiriza Ivan Minnaert yatangaje ko ari inzozi kuri we kujya mu ikipe ya Mukura akaba agiye gufatanya n’umuntu ufite ubunararibonye.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa gatanu nyuma y’imyitozo ya mbere muri iyi kipe.

Rwaka yagize ati :’’Kuba muri Mukura ni ibintu by’agaciro. Ni ikipe nziza, ikipe ifite izina.Icyo nyizaniye ni ugufatanya n’abandi tukayivana aho yari iri. Tugashakisha intsinzi.Tugakora ibyiza byose kugirango ikipe itere imbere.’’

Rwaka yakomeje avuga ko bitazamugora kumenyera kuko aje muri Mukura ahasanze abantu benshi bagiye bakorana.

Rwaka ati :’’Muri Mukura ni ahantu naje nisanga kuko abakinnyi benshi dusanzwe tuziranye hari n’abo twakinanye. Nasanze ari groupe nziza n’umutoza ufite ubunararibonye. Niteze ko hari impinduka nyinshi zigomba kubaho.’

Minnaert yasobanuye icyatumye ahitamo Rwaka

Muri iki kiganiro, umutoza mukuru Ivan Minnaert yavuze ko yahisemo Rwaka nk’umuntu yizeye kandi uzamufasha mu kumvikana n’abakinnyi.

Minnaert ati :’’Nifuzaga umuntu numva nizeye.Njye nifuje kugira impinduka,nashatse rero umuntu ufite ubumenyi buhagije (profile complète), ibyo nabibonye muri Claude (Rwaka)’’

Yunzemo ati :’’Rwaka ni umuntu ukiri muto, wakinye umupira uzi agaciro k’urwambariro kandi unafite inyota yo kumenya.Ikindi mpa agaciro ni ukuvugana n’abakinnyi, kuko bidahari byasa n’ibigoranye kugera ku musaruro. Niyo mpamvu nahisemo umuntu, ufite ibitekerezo nk’ibyanjye.’

Rwaka yasimbuye Nshimiyimana Canisius wakomeje inshingano zo kuba umutoza w’amakipe y’abana ya Mukura

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN