Yvan Minnaert, umutoza mushya w’ikipe ya Mukura Victory Sports akomeje imyitozo yo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona (Phase Retour) ya 2016/2017.

Ni imyitozo iri kubera kuri Stade Huye, ikaba inshuro ebyiri ku munsi.

Imyitozo yo kuwa mbere no kuwa kabiri irangwa n’imyitozo ngororamubiri (exercises physiques) cyane.

Minnaert yatangarije mukuravictorysport.com ko abakinnyi bazajya bakora ku mupira inshuro nyinshi mu myitozo yo kugicamunsi.

Dore gahunda y’imyitozo y’iki cyumweru (06 Gashyantare-12 Gashyantare 2017 :

1.Kuwa mbere taliki 06 Gashyantare 2017 : Saa mbili n’igice (08h30) kugeza saa yine na cumi n’itanu (10h15) na saa cumi z’umugoroba (16h) kugeza saa cumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (17h45)

2. Kuwa kabiri taliki 07 Gashyantare 2017 : Saa mbili n’igice (08h30) kugeza saa yine na cumi n’itanu (10h15) na saa cumi z’umugoroba (16h) kugeza saa cumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (17h45)

3. Kuwa gatatu taliki 08 Gashyantare 2017 : Umukino wa gicuti (Ugishakishwa)

4. Kuwa kane taliki 09 Gashyantare 2017 : Saa cyenda n’igice (15h30) kugeza saa cumi n’imwe n’igice (17h30)

5. Kuwa gatanu taliki 10 Gashyantare 2017 : saa tatu (09h)kugeza saa yine n’igice (10h30). Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade Huye

6. Kuwa gatandatu taliki 11 Gashyantare 2017 : Umukino wa Pepiniere kuri Stade Huye saa cyenda n’igice.

7.Ku cyumweru taliki 12 Gashyantare 2017 : Imyitozo saa mbili (08h) kugeza saa tatu na cumi n’itanu (09h15’).

Icyitonderwa :Abanyamakuru bakeneye kuvugana n’umutoza n’abakinnyi bazagirana ikiganiro kuwa gatanu taliki 10 Gashyantare 2017 saa yine n’igice nyuma y’imyitozo

Classements

No Team Pg GD PTS
1
SC Kiyovu 10 06 20
2
AS Kigali 10 09 18
3
APR FC 10 06 17
4
Rayon Sports 09 05 15
5
Mukura VS 10 03 15
6
Police 10 02 15
7
Sunrise 10 00 15
8
Etincelles 10 -1 13
9
Marines 10 -1 12
10
Amagaju 10 -1 11
11
Kirehe 10 -5 10
12
Bugesera 10 -6 10
13
Gicumbi 10 -6 10
14
Musanze 08 -1 09
15
Miroplast 09 -3 08
16
Espoir 10 -5 08

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
28/02/2018 | 15:30
MUKURA VS
VS
MARINES

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
21/02/2018 | 15:30
MUKURA VS 3
VS
0 HOPE FC

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN