Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwaraye bushyizeho umutoza Haringingo Christian Francis nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri.

"Coach Mabya" nk’uko bakunda kumwita i Burundi, si izina rizwi cyane mu Rwanda ariko mu gihugu cye cy’u Burundi ni umwe mu batoza bakiri bato ariko bamaze kugeragaza byinshi muri ruhago.

Haringingo Christian Francis yabonye izuba taliki ya 07 Werurwe 1983 i Bujumbura mu Burundi.

Yabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe ya LLB Sports for Africa i Burundi.

Yinjiye mu mwuga wo gutoza ari umutoza wungirije wa LLB Sports for Africa, amaramo igihe gito ahita yerekeza muri AC Tanganyika nk’umutoza mukuru.

Mu 2013, yabaye umutoza wungirije Kanyankore Gilbert Yawunde muri Vitalo FC, ndetse yari kumwe na Vitalo yaje mu gikombe cya CECAFA cya 2014 i Kigali.

Mu Kwakira 2016, Haringingo yagizwe umutoza mukuru wa Vitalo Fc .

Afite impamyabushobozi yo gutoza ya Licence A ya CAF

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Etincelles 05 03 09
2
Police 04 03 09
3
SC Kiyovu 05 00 09
4
Mukura VS 05 01 08
5
Sunrise 05 00 08
6
APR FC 04 02 07
7
AS Kigali 04 05 07
8
Rayon Sports 04 04 07
9
Amagaju 05 -1 06
10
Gicumbi 05 -4 06
11
Kirehe 05 -4 06
12
Marines 05 -1 05
13
Musanze 05 -2 04
14
Miroplast 05 -3 04
15
Bugesera 04 -2 04
16
Espoir 04 -1 03

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
22/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
MIROPLAST

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KICUKIRO
19/11/2017 | 15:30
RAYON SPORTS 0
VS
0 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN