Kuri uyu wa mbere saa yine z’ijoro nibwo Ally Niyonzima, umukinnyi ukina hagati muri Mukura VS, afata indege imwerekereza muri Zambia aho agiye gukorera igeragezwa muri Zanaco Fc ifite igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga mukuru yavuze ko Niyonzima, azahamara icyumweru kimwe, yashimwa agahita asinya amasezerano muri iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Niyonzima yabwiye Mukuravictorysport.com ko yumva agiye gukora ibishoboka byose ariko akabona aya amasezerano .

Niyonzima yashimiye Olivier Nizeyimana, Prezida wa Mukura VS wamuhaye uburenganzira Niyonzima bwo kuvugana n’ikipe iyo ari yo yose imwifuza ubundi ikaza kumvikana na Mukura VS aho agifite amasezerano y’umwaka.

Ni muri urwo rwego Niyonzima nta kipe yemerewe gusinyisha uyu mukinnyi itabanje kuvugana n’ubuyobozi bwa Mukura VS.

Yashimiye Prezida wa Mukura (uri i bumoso) wamwemereye kumurekura nabona ikipe ashaka

Niyonzima yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyiye Rayon Sports. Ati :’’Ntabwo bibaho ko narangizanya n’ikipe itaravugana n’iyo mufitanye amasezeno. Icyo navuga ntabwo Rayon Sports twari twarangizanya.Yego turi mu biganiro.’’

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN