Abakinnyi barindwi ni bo batazakina umukino w’umunsi wa 18 uzahuza Mukura VS na APR FC kuri uyu wa gatanu I saa cyenda n’igice (15h30).

Abo ni Mwiseneza Daniel wujuje amakarita atatu y’umuhondo, Kwizera Tresor urwaye Malariya na Nshimiyimana Ibrahim ufite imvune yakuye ku mukino wa Etincelles.

Hari n’abakinnyi bane, Ivan Minnaert yabaye ahanishije gusubira mu ikipe y’abato ku mpamvu zo kutitwara neza mu myitozo.

Abo ni Ngama Emmanuel, Rushami Valentin, Bukuru Christophe na Ndikumana Patrick.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa kane, Minnaert yavuze ko yabahagaritse mu nyungu zabo kugira ngo bakomeze gukora.

Umutoza wa Mukura yagize ati :’’Ni abantu badashaka gukurikira ikipe.Njye since kuruhande, nifuza gusa ko abantu baba hamwe nta kindi.Abatabishoboye mbigiza hirya.Abantu bakamara iminsi ine bakora imyitozo ibyo ntibishoboka’’

Mukura VS ikaba yari imaze icyumweru ikora imyitozo nta muntu wemerewe kwinjira ku kibuga.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’uw’ishuri ry’umupira (academie) rya Mukur n’irya APR FC uzatangira I saa saba.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000frw, 3000frw na 5000frw.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN