Ivan Minnaert, Umubiligi utoza Mukura VS aravuga ko hari impinduka ziri kugaragara mu mikino y’ikipe ye mu kwezi kumwe amaze abatoza.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzahuza Mukura na Kiyovu kuri uyu wa gatandatu.

Dore ibyo iki kiganiro cyagarutseho :

Umunyamakuru : Ibyo utekereza kuri mukeba Kiyovu

Minnaert :Sinjya ndeba kubya mukeba, ndeba ibyanjye.
Icyo nzi ni uko ari ikipe y’abato,harimo na bake bakuru. Njye nateguye ikipe mu buryo bwanjye nk’uko nsanzwe mbigenza

Umunyamakuru : Tumaze iminsi uhinduranya abakinnyi babanza. Nk’uwari Kapiteni Andre Mazimpaka yafashe inshuro imwe kuri APR FC, abafana ntibishimira uko yitwaye. Twitege izindi mpinduka kuri Kiyovu ?

Minnaert :Erega nta gishya.Ibintu biroroshye. Andre yatsinzwe ibitego bitatu, muri byo harimo bibiri washyira ku mutwe we. Ntekereza ko Jean Claude Kimanuka (utari wagatatsinzwe mu mikino ibiri iheruka) akeneye kugaruruka mu izamu rye.

Umunyamakuru : Hashije imikino ine, mwaba mwaramaze kumenya neza ikipe yanyu ?

Minnaert :SI Ikibazo cyo kumenya abakinnyi banjye, ni ikibazo cyo kubyaza umusaruro amahirwe tubona.

Nk’ubushize mu minota 15 ya nyuma,twahushije ibitego bine bigaragara.Iyo dutsinda bibiri twari kurangiza ari 4 kuri bitatu., ariko habayemo impano ebyiri z’umunyezamu Mazimpaka, habamo n’indi mpano APR yahawe na ba myugariro banjye.

Ntetekereza ko Nituba rero dutangiye gutsinda ibitego nta kibazo.

Umunyamakuru :Ubona habura iki ?

Minnaert:Byose byarahindutse,Kubwanjye mbona hari impinduka zabayeho zigaragara., harabura ikintu gito cyo gutsinda ibitego .

Urebye amahirwe twabonye, twatsinze ibitego bitatu, ariko ntibihagije. Ntekereza ko itsinzi izatuma bijya mu buryo. No mu myitozo ubonako bigenda biza, ikibabaje ni uko hristophe atazakina ejo (kubera amakarita,ariko ku mukino wa gicuti kuwa gatatu yanyeretse ibyiza kimwe na Cyiza, Ndizera ko biri kuza, kandi biza buhoro buhoro.
Tumaze ukwezi hamwe nziko batangiye kumva uko biruka n’uko bagomba kwitwara, igikuru kikaba ko bamenye kwiruka.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Rayon Sports 30 43 73
2
Police 30 24 61
3
APR FC 30 18 57
4
AS Kigali 30 13 53
5
Bugesera 30 15 50
6
Musanze 30 02 45
7
Etincelles 30 -4 40
8
Espoir 30 02 39
9
Sunrise 30 -5 33
10
Amagaju 30 -8 33
11
Kirehe 30 -7 32
12
Mukura VS 30 -14 32
13
Marines 30 -15 30
14
Gicumbi 30 -22 28
15
SC Kiyovu 30 -17 27
16
Pepinière 30 -27 17

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN