Mukura yatsinze umukino wa gatanu mu mikino itanu imaze gukina kuva shampiyona yasubukurwa nyuma ya CHAN 2016

Mukura yabigezeho itsinze Etincelles igitego 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri kuri iki cyumweru kuri Stade Huye.

Ni nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 3-2 (taliki 14 Gashyantare 2016), itsinda Musanze igitego 1-0 ( Taliki17 Gashyantare 2016), Mukura itsinda Marines FC igitego 2-1 (Taliki 20 Gashyantare) iherukira kuri AS Kigali yatsinze ibitego 2-0 ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri kuri coup Franc yateye ku munota wa 60 w’umukino.

Muhadjiri yatsinze igitego cye cya cyenda muri shampiyona y’uyu mwaka, byatumye abakinnyi ba Mukura basatira buzuza ibitego 18 mu bitego 22 bya Mukura muri iyi shampiyona.

Mukura yahushije uburyo bune bw’ibitego kuva ku munota wa 60 kugeza kuwa kuwa 70 w’umukino bwageragejwe na Habimana Yussuf.

Uburyo rukumbi bw’igitego kuri Etincelles bwabonetse ku munota wa 55 ubwo Mirafa Nizeyimana, mubyara wa Muhadjiri yateraga ishoti ryakubise umutambiko wo hejuru.

Mukura yagaragaje guhanahana neza mu bice byombi b’umukino gusa igera kenshi ku izamu mu gice cya kabiri cyane, aho ba rutahizamu Habimana Yussuf na Ndayishimiye Christophe bahushaga uburyo bwari bwabazwe.

Nk’uko byari byagenze mu mikino ine iheruka Umutoza Godeffroid Okoko ntiyari yahinduye ikipe yabanje mu kibuga.

UmuNyezamu Mazampaka André .
Ba myugariro : Shyaka Philbert, Hakizimana Alimansi, Ndayishimiye Célestin na Zagabe Jean Claude.
Abo hagati hari:Ndayegamiye Abou, Niyonzima Ally na Cyiza Hussein.
Ba rutahizamu : Habimana Yussuf, Muhadjiri Hakizimana na Ndayishimiye Christophe.

Etincelles

Umunyezamu :Nduwayo Barthez.
Ba myugariro : Mugwaneza Pacifique, Gasozera Hassan, Nahimana Isiaka na Nkunsi Prince.
Hagati : Shawuli Filston, Wilondja Albert na Nizeyimana Mirafa.
Imbere hari : Habyarimana Faustin, Manishimwe Yves na Ndayisenga Ramadhan.

Mukura iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 32 mu mikino 14 .

Classements

No Team Pg GD PTS
1
APR FC 06 06 13
2
SC Kiyovu 06 02 12
3
AS Kigali 06 05 10
4
Police 05 03 10
5
Etincelles 06 02 09
6
Mukura VS 06 01 09
7
Sunrise 06 -1 08
8
Rayon Sports 05 04 08
9
Marines 06 00 08
10
Musanze 06 -1 07
11
Bugesera 06 -4 07
12
Gicumbi 06 -5 06
13
Amagaju 06 -2 06
14
Espoir 06 -2 06
15
Kirehe 06 -5 06
16
Miroplast 06 -3 05

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE REGIONAL
25/11/2017 | 15:30
APR FC
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
22/11/2017 | 15:30
MUKURA VS 2
VS
2 MIROPLAST

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN