Mukura VS ytsinze Musanze igitego 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri, ku munota wa 64 w’umukino.

Iki gitego cyabonetse ku mupira wazamukanwe na Habimana Yussuf ahitamo kuwuhereza Muhadjiri wari uhagaze neza kumurusha, undi awuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Kazubwenge Eric.

Byabaye nyuma y’uburyo butatu bwari bumaze guhushwa na Ndayishimiye Christophe. Ni umukino wabereye kuri Stade Rubavu ; bitewe n’uko Stade ya Musanze iri gutunganywa.

Cyiza Mugabo Hussein wari wavunikiye mukino wa Police Fc wafunguye shampiyona y’uyu mwaka taliki 18 Nzeli 2015 yari yagarutse mu kibuga. Godefroid Okoko, Umutoza wa Mukura yari yakoze impinduka zo kubanza Cyiza Hussein asimbuye Emmanuel Ngama wakinnye umukino w’Amagaju ; Zagabe Jean Claude akina nka myugariro w’iburyo asimbuye Kwizera Yves wari wabanje ku mukino w’Amagaju naho Shyaka Philbert agaruka muri ba myugariro bo hagati asimbuye Danny Mwiseneza.

Mukura yagerageje gukora uburyo bw’igitego mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira
Igice cya kabiri cyatangiye Musanze yiminjiyemo agafu, isatira Mukura. Mukura yaje kongera kwigarura umukino nyuma yo kubona igitego cya Muhadjiiri.

Ku munota wa 75, Zagabe Jean Claude wagize ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Mwiseneza Danny. Nyuma gato Cyiza Hussein aha umwanya Nova Bayama naho ku munota wa 87 Habimana Yussuf wari umaze gukandagirwa na Bizimana Djuma asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim.

Kuva Muhadjiri atsinda igitego kugeza umukino urangiye ;Mukura yaherekanyaga umupira yitonze nta gihunga ; inahusha uburyo butandukanye imbere y’izamu.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE REGIONAL
18/11/2017 | 15:30
RAYON SPORTS
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
05/11/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
0 MUSANZE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN